Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko agiye gutangiza umushinga mushya w’iserukiramuco ry’ubuhanzi yise ‘Siga Art Festival’, rizajya riba buri mwaka rikazenguruka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhanzi n’umuco nyarwanda, unaha urubuga abahanzi bo mu ngeri zitandukanye zirimo ubusizi, imbyino, imideli, amakinamico n’ubugeni bwo gushushanya.
Ni iserukamuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere aho biteganyijwe ko rizatangirira mu karere ka Huye.
Rumaga yasobanuye ko SIGA ART FESTIVAL igamije guhuriza hamwe ingeri zitandukanye z’ubuhanzi nserukira rubuga zigahabwa umwanya wo kwigaragaza gusangizwa Abanyarwanda no guhimbazwa nk’umusingi w’umuco n’iterambere.
Sosiyete ‘Siga Rwanda’ Rumaga akorana na yo isanzwe ifite intego yo guteza imbere ubuhanzi n’inkuru zishingiye ku murage w’u Rwanda, binyuze mu guhuza abahanzi n’abaturage mu bikorwa bitandukanye by’umuco.
Rumaga asanzwe ari umwe mu basizi bakunzwe mu Rwanda, wanashyizeho ibikorwa bigamije guteza imbere ubusizi, birimo igitaramo cya buri kwezi cyiswe ‘Siga Siga Sira’, cyatangiye hagamijwe gukomeza guteza imbere uru rwego.
Iri serukiramuco ritezweho gutanga umusanzu mu kuzamura impano z’abahanzi no gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda, binyuze mu gusangiza abaturage ibikorwa by’ubuhanzi aho batuye.
SOMA INKURU : Nzungu yunze imbaraga na Ben na Chance mu ndirimbo Siku za Matata


