Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwashimiye Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo, na Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan bahisemo inzira y’ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza, mu gukemura amakimbirane bagiranye mu bihe bitambutse, akagaragara no mu ruhame.
RMC ivuga ko iyi ari intambwe ishimishije kandi ishimangira ubunyamwuga, kwiyubaha ndetse no guharanira ishema n’icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru.
Uru rwego rusaba abanyamakuru kwirinda gukoresha umuyoboro w’igitingazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’igikoresho cyo kwihimura kubo mufitanye ibibazo.
Muri ubu butumwa buri mu nyandiko RMC ikomeza igira iti: “Tuboneyeho gushishikariza abakora umwuga w’itangazamakuru bose gukomeza kwimakaza imyitwarire iboneye, kubahana, no kwihutira gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.”
Mu minsi ishize aba banyamakuru banakoranye kuri Radio Rwanda, hagati yabo hari hajemo umwuka utari mwiza biturutse ku byo bavugiraga ku mbuga nkoranyambaga.
