Ikipe ya RSSB Tigers BBC yamaze kwemezwa nk’izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League Season 6, aho izitabira imikino yo mu Itsinda rya Kalahari Conference izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ibi byemejwe ku wa 23 Werurwe 2026, nyuma y’uko iyi kipe isimbuye APR BBC yari yarasezeye muri iri rushanwa.
RSSB Tigers ije muri BAL ifite icyizere gikomeye nyuma yo kwitwara neza imbere mu gihugu, aho yegukanye Igikombe cy’u Rwanda cya 2025 ndetse na Super Cup ya 2026.
Iri rushanwa rizatangira tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 5 Mata 2026, rikazabera muri SunBet Arena i Pretoria, aho amakipe atandatu azahatanira itike yo kugera mu mikino ya nyuma.
RSSB Tigers itozwa na Henry Mwinuka, ifite inshingano zikomeye zo guhagararira igihugu ku nshuro ya mbere muri BAL, ndetse bikaba biteganyijwe ko iziyongera imbaraga igura abandi bakinnyi mbere y’uko imikino itangira.
Amakipe umunani azitwara neza muri Kalahari na Sahara Conference, azakomeza mu mikino ya nyuma izabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.
