Umusobanuzi wa filime Rocky Kimomo yashyize hanze amafoto yerekana ko yahuye na Michèle Lamy, umucyecuru uhanga imideri wo mu Bufaransa gusa unavugwaho gukorana n’imbaraga z’umwijima.
Uyu mucyecuru w’imyaka 82 usanga ibyamamare byo muri Hollywood n’ahandi henshi ku Isi bashaka guhura na we, ndetse bamwe bakabihuza no kuba ngo yaba atanga imbaraga zidasanzwe zigeza abantu ku bwamamare bw’ikirenga.
Michèle ubusanzwe ni umuhangamideri (fashion designer) akaba anatunganya amafilime. Uyu mucyecuru kenshi akunze kugaragara yambaye imyambaro ikoze mu buryo budasanzwe, afite inzara ndende, ndetse no kugaragara bisa n’ibiteye ubwoba mu isura ye.
SOMA:Indirimbo 5 z’Abanyarwanda zagejeje miliyoni kuri YouTube, Audiomack na Spotify
Ibi nibyo bamwe bahuza n’uburyo byinshi mu byamamare bimwubaha, bakavuga ko yaba afite ambaraga z’umwijima akorana nazo ndetse zimuha gukomera mu myidagaduro y’Isi.
Uyu kandi mu bihe byatambutse yigeze kuvuga ko atazi Imana icyo iri cyo kuko ngo we yizerera muturemangingo ndangasano ndetse ngo no mu iterambere ry’imico n’imibereho (civilization).


