Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Umunya-Brazil Roberto Carlos da Silva, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’inyuma beza babayeho mu mateka y’uyu mukino, yajyanywe mu bitaro ku wa 31 Ukuboza 2025 nyuma y’uko isuzuma risanzwe ry’ubuzima rimugaragarije ikibazo gikomeye cy’umutima.
Uyu watwaye Igikombe cy’Isi cya 2002 cyabereye South Korea ndetse na Japan , ubu akaba ari ambasaderi wa Real Madrid, yari yabanje kwipimisha ku kibazo cy’uduce tw’amaraso (blood clot) twabonetse ku kuguru ke, ariko ibizamini byakurikiyeho bigaragaza ko umutima we utari uri gukora neza, bituma hafatwa icyemezo cyo kumwitaho byihutirwa.
Itsinda ry’abaganga bo muri São Paulo ryahise rifata icyemezo cyo kumubaga byihuse, bakoresheje uburyo bwo gushyiramo catheter kugira ngo bavure ikibazo cy’umutima. Igikorwa cyari giteganyijwe kumara iminota 40 cyaje gufata amasaha hafi atatu bitewe n’ingorane zabonetse mu gihe cyo kubaga. Nubwo byabaye bigoye, abaganga batangaje ko igikorwa cyagenze neza, kandi Roberto Carlos ubu atari mu kaga.
Nyuma yo kubagwa, amakuru aturuka ku bitaro no ku bamuhagarariye yemeje ko uyu mukinnyi w’ikirangirire azakomeza gukurikiranwa by’umwihariko mu masaha nibura 48 kugira ngo harebwe uko akira. Roberto Carlos ubwe yohereje ubutumwa ahumuriza abafana be, abamenyesha ko ameze neza kandi ari kwitabwaho neza n’abaganga.
Roberto Carlos yamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu ya Brazil no muri Real Madrid mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro za 2000, aho yatwariye Igikombe cy’Isi cya 2002 ndetse na Champions League inshuro eshatu. Yubahwa cyane kubera imikinire ye ikomeye, imipira ikaze yateraga n’uruhare rukomeye yagize mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.


