Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kuganiriza bamwe mu bakinnyi izifashisha umwaka utaha mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye ikaba iri mu biganiro na myugariro Ishimwe Christian ukinira ikipe ya Police FC.
Ishimwe Christian ni myugariro w’ikipe ya Police FC kuri ubu uyu mukinnyi akaba yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports aho bifuza ko yaza agafatanya na Ganijuru Elie usanzwe ubarizwa kuri uwo mwanya.
Rayon Sports ifite intego yo kubaka ikipe ikomeye igomba guhatana ku ruhando mpuzamahanga yatangiye ibiganiro na Ishimwe Christian ndetse ikaba inatangaza ko yifuza kongeramo abandi bakinnyi barimo ukina kuri 7 na 11 bashobora gutanga imipira ivamo ibitego ndetse nabo bakabasha gutsinda.
Iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro aho irushwa amanota 7 na APR FC muri Shampiyona ndetse ikaba iri no muri 1/2 mu gikombe cy’amahoro.
