Ikipe ya Rayon sports yamaze gufatirwa ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kugeza muri 2028 kubera uwari umutoza wayo Afhamia Lofti uyishyuza arenga miliyoni 80.
Afhamia Lofti nyuma no gutandukana na Rayon Sports akayirega muri FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko ikaba yamaze gufatirwa ibihano aho itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza muri 2028 mugihe cyose baba bataramwishyura.
Uyu mutoza akaba yishyuza ikipe ya Rayon Sports amafaranga agera kuri miliyoni 85 z’amanyarwanda bikaba bisaba Rayon Sports kwishyura aya mafaranga kugirango ibashe kwandikisha abakinnyi bashya.
Ni ibihano Rayon Sports yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA ) akaba ari ibihano bisanzwe bifatirwa amakipe bitewe no kugirana ibibazo n’abakozi cyangwa abakinnyi bayo bitewe no kutabishyura ibirarane n’ibindi.
