Ikipe ya Rayon Sports WFC itsinze Police WFC muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mi bagore biyongerera amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Umukino w’ikirarane wahuzaga ikipe ya Rayon Sports WFC na Police WFC wabereye ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports yattsinze uyu mukino biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona mu bagore ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Uyu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Umwariwase Dudja nicyo cyatandukanyije impande zombi byatumye Rayon Sports ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Police WFC.
Mugihe habura umukino umwe ngo shampiyona aho ikipe ya Rayon Sports isabwa kunganya gusa uyu mukino kugira ibashe guhita yegukana igikombe cya shampiyona.