Ku wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026, abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwanga gukora imyitozo nyuma yo kubeshywa ko bahabwa imishahara ntibayibone.
Ibi byakomeje no ku wa 1 n’iya 2 Gashyantare, aho amakuru yavugaga ko umufatanyabikorwa bari bizeye yabatengushye bigatuma amafaranga ataboneka.
Ku wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko bitarenze Saa Saba z’amanywa abakinnyi bose, abagabo n’abagore, bagomba kuba bamaze guhembwa.
Abakinnyi ba Rayon Sports b’abagore bafitiwe imishahara y’amezi atatu, naho abagabo barimo kwishyuza imishahara y’amezi abiri. Abakinnyi b’iyi kipe mu bagore, nibo bagaragazaga akababaro cyane nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri mu gihe kitarenze iminsi 10 bakinjiza milliyoni 24 ariko guhabwa umushahara bigakomeza kwanga
Ibi bibaye mbere y’umukino Rayon Sports izakiramo AS Kigali ku wa Kane mu gihe bamaze iminsi itatu kuri ine badakora imyitozo.



