Umuhanzikazi Queen Cha yamaze gusubira I Paris mu Bufaransa nyuma yo kuvayo muri Mutarama aje gushyingura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi.
Queen Cha yagarutse mu Rwanda muri Mutarama 2026 aho yari aje gushyingura umubyeyi we Dr Mugemana Charles witabye Imana taliki 13 Mutarama 2026 azize uburwayi gusa kuri iyi nshuro Queen Cha akaba yamaze guhaguruka I Kigali yerekeza mu Bufaransa.
Uyu muhanzikazi umaze igihe adashyira hanze indirimbo aho benshi bagiye bibaza irengero gusa mu minsi ishize akaba yari aherutse gutangariza abakunzi be ko yitegura kubaha igihangano gishyashya ndetse benshi bakaba bategeranyije amatsiko.
Queen Cha akaba yaherukaga ibikorwa byose bijyanye na muzika ubwo yabarizwaga muri The Mane gusa nyuma hakaba haragiye hibazwa aho uyu muhanzikazi yarengeye
