Mu gihe amarushanwa ya Premier League akomeje gukurura abayikurikira benshi ku isi, abayobozi b’iyi shampiyona bamaze gutangaza ko bazahagarika gahunda yo gutuma abakapiteni bambara amabara aranga ababarizwa muri LGBTQ+(abatinganyi).
Premier League igiye gushyiraho uburyo bushya bwo gushyigikira ubutinganyi, harimo gukoresha umupira w’amabara ya LGBTQ+ mu mikino imwe n’imwe.
Byitezwe ko bizatuma ubutumwa bwo kwakira bose no gushyigikira ubutinganyi bugaragara mu buryo bwagutse, ariko hatabujijwe abakinnyi kwishyiriraho ibyo bashaka ku giti cyabo.
Izi mpinduka zije nyuma y’igihe Premier League irimo gufatanya na gahunda ya Rainbow Laces yashyiraga imbere amabendera y’amabara y’umukororobya n’ibindi bikoresho by’imyenda bitandukanye.
Aho abakinnyi bashishikarizwaga kwambara ibyo bikoresho mu gihe cy’imikino y’ingenzi. Abayobozi b’iyi shampiyona bavuga ko izi mpinduka zigamije gutanga ubutumwa bunoze kandi budasaba abakinnyi kwambara ibyo bikoresho ku ngufu.
Ariko ubutumwa bwo gushyigikira abari mu muryango wa LGBTQ+ bugakomeze kugaragara.
Premier League ivuga ko igikenewe ari ukureba uburyo ubutumwa bwo kwakira no gushyigikira bose bushyirwa ahagaragara ku rwego rw’imikino yose, by’umwihariko mu minsi yihariye nk’ukwezi kwa LGBTQ+ (LGBTQ+ History Month).
Ubu buryo bushya bwitezweho ko buzongerera abafana n’abakinnyi uburyo bwo kumva ko abantu bose bemerewe mu mikino no mu muryango mugari w’umupira w’amaguru.



