Mu minsi 33 imaze igihe hanze “Pom Pom” ya Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Brown Joel iri kuzamuka cyane mu mibare y’abayumva ku mbuga zicururizwaho imiziki.
Iyi ndirimbo yinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2026, ikomeje kwigarurira imitima ya benshi nk’uko bigaragara mu mibare y’abayumva ku mbuga zicuruza imiziki ndetse no ku mihanda usanga icurangwa cyane.
Kuri YouTube iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 5.4, imaze kumvwa n’abarenga ibihumbi 600 kuri Audiomack n’ibihumbi 500 kuri Boomplay, mu gihe kuri Spotify imaze kumvwa inshuro zigera ku bihumbi 300.
SOMA:Bruce Melodie yasabye abayobozi kutifata
Mu gihe imibare y’indirimbo ikomeje gutambagira, Bruce na we akomeje ibikorwa byo kuyimenyekanisha hanze y’u Rwanda mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda itahiwe ndetse byitezwe ko azagera no mu Bwongereza.
Diamond Platnumz wakoranye iyi ndirimbo na Bruce Melodie, na we akomeje kumufasha mu bikorwa byo kumenyekanisha, urebye uburyo ayisangiza abakurikira imbuga nkoranyambaga ze ndetse mu minsi ishize aba bahanzi bombi banahuriye muri Zanzibar.


