Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu mujyi wa Kigali ryafatiye umugabo witwa Murengezi Innocent w’imyaka 24, mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagali ka Karembure, mu Mudugudu wa Kamuyinga, afite udupfunyka 1000 tw’urumogi.
Yafashwe tariki ya 03 werurwe 26, akirama gufatwa yatangaje ko uru rumogi yararukuye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyabihu aruzaniye abakiriya be batuye mu Mujyi wa Kigali, yakorewe dosiye ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Umuvugi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru uyu mucuruzi w’urumogi agafatwa uru rumogi rutarakwirakwizwa mu baturage, anibutsa n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kugirango bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Abishora mu bikorwa byo gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kubireka kuko uburyo bwose bakoresha burazwi, baragirwa inama yo gushaka indi mirimo yo gukora kuko iyo gucuruza ibiyobyabwenge ntabwo izabakiza ahubwo izabakenya.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irebze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Yanditswe na Tuyishime Clever