Imikino ya Shampiyona yari iteganyijwe gukinwa n’amakipe ya Police FC na Rayon Sports yahinduriwe amatariki kugira ngo habanze imikino yo Gikombe cy’Amahoro.
Police FC yari ifite umukino wa Shampiyona izakiramo Gicumbi FC ku Cyumweru Saa 18:30, ariko ubuyobozi bwa Shampiyona bwafashe icyemezo cyo kuwimura. Uyu mukino uteganyijwe gukinwa ku wa Mbere Saa 17:00.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, yo yari ifite umukino wa Shampiyona izahuramo na Al-Merrikh ku wa Gatanu Saa 19:00, na wo wimuriwe ku wa Mbere Saa 20:30 kugira ngo ikipe ibanze kwitegura umukino ukomeye wa Police fc mu Igikombe cy’Amahoro.
Izi mpinduka zatewe n’uko Police FC na Rayon Sports zigiye guhura muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, umukino ubanza uteganyijwe ku wa Kane Saa 15:00. Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Kane ukurikiraho.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda biteze imikino ikomeye hagati y’aya makipe akunzwe cyane, asanzwe afitanye amateka akomeye mu marushanwa atandukanye.
SOMA INKURU : Quinn Cook wakiniye Golden state na Lakes agiye gufasha APR BBC muri BAL
