Umunyamakuru Philemon Burgin yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi ahereye ku mpano nshya y’umuhanzikazi Lina Starz yazanye mu muziki.
Philemon usanzwe ari n’umunyumakuru wa Isango Star afasha abahanzi binyuze muri kompanyi ye yitwa B&G Records.
B&G Records ikora ibihangano by’abahanzi ndetse igafasha na bamwe mu bijyanye no gukora umuziki wabo mu buryo bw’umwuga aho iba ibafasha nk’uko bimeze kuri Lina Starz.
SOMA:1:55 AM na KIKAC Music bahuje imbaraga
Iyi nzu kandi ikoreramo producer akaba n’umuhanzi Yeweeh ari nawe wakoze indirimbo nshya ya Lina Starz yitwa “Come”.Philemon Burgin aganira na 3D TV RWANDA, yatubwiye ko yatangiye gufasha Lina Starz mu by’umuziki.
Yagize ati “Urumva hari umukobwa natangiye gufashe mu muziki, yitwa Lina Starz.”
Lina Starz, impano ye Philemon avuga ko yayibonye ubwo uyu mukobwa yahatanaga mu marushanwa y’abahanzi ya Isango Star, agahita yiyemeza kumufasha mu muziki kubera impano idasanzwe ndetse bigahura no kuba ashaka kugira uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda.

