Phil Peter yahawe urwamenyo ubwo yatangazaga ko akiri muto nta muntu ukwiye kumuhatira gushaka kuko ataruzuza n’imyaka 30 ibintu byatumye benshi batangira kwibaza ku myaka yaba afite.
Phil Peter wamenyekanye cyane mubintu byinshi bitandukanye birimo kuba umunyamakuru, kuvanga imiziki ,kuba umuhanzi ndetse no kuba umushyushyaruugamba yahawe urwamenyo ubwo yatangazaga ko kuba atarashaka nta gikuba cyacitse kuko ataruzuza imyaka 30 ibintu byatumye benshi batangira kwibaza ku myaka ye.
Ibi akaba yabitangaje ubwo yarari mu kiganiro na Irene akamubaza impamvu adashaka umugore nawe akamusubiza ko hari benshi abona bashaje batarashaka rero badakwiye kumutera amabuye kuko akiri muto ataruzuza imyaka 30.
Mu bitekerezo you byagiye bitangwa kuri iyi nkuru benshi bagiye bagaragaza ko batunguwe n’imyaka Phil Peter atangaje ko afite kuko bihabanye cyane nuko bigaragara.
