Abanya-Nigeria bakomeje gushinjwa Perezida wabo ko yabeshye ko yasangiye ibya saa sita na Perezida KAGAME i Paris mu Bufaransa.
Aba baturage bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ifoto yatambukijwe na Perezidansi ya Nigeria yakozwe na AI kuko ifite ikirango [Logo] cya Grok Porogaramu ikoresha ubwenge buhangano.
Bakarenzaho ko iyo Grok yemeje ko iyo foto yakozwe n’ubwenge buhimbano, ku buryo umwimerere wayo ukwiye gushidikanywaho.
Ku wa 04 Mutarama 2026, Perezida Bola Tinubu wa Nigeria, yatangarije kuri X ko yasangiye ibya saa sita na Perezida KAGAME w’u Rwanda i Paris mu Bufaransa.
Kugeza ubwo 3D TV RWANDA yandikaga iyi nkuru, nta rubuga bwite rwa Perezida Kagame ruratangaza ko yasangiye na Perezida wa Nigeria, mu gihe bizwi ko byinshi yagiyemo abitangaza.



