Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatorewe kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Aya matora yabereye i Djibouti ku wa 7 Gashyantare 2026, mu Nteko Rusange yahuje abayobozi b’amashyirahamwe 12 agize CECAFA, baganiriye ku miyoborere mishya n’iterambere rya ruhago mu Karere.
Muri ayo matora, Paulos Weldehaimanot Andemariam uyobora ruhago muri Eritrea yatorewe kuba Perezida wa CECAFA, mu gihe Ali Abdi Mohamed wo muri Somalia yabaye Visi Perezida. Francis Amin Michael wo muri Sudani y’Epfo na Shema Fabrice bashyizwe muri Komite Nyobozi ihagarariye ibihugu bitandukanye.
Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Shema Fabrice yavuze ko azatanga umusanzu mu guteza imbere amarushanwa, kongera imikoranire hagati ya CECAFA, CAF, FIFA n’abafatanyabikorwa batandukanye. Uyu mwanya uje usanga aherutse no guhabwa inshingano ku rwego rwa FIFA mu kanama gashinzwe kurwanya ivangura n’irondaruhu.
Komite nshya igiyeho mu gihe Akarere kari mu myiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania. Iyi Nteko Rusange yanemeje ingengo y’imari n’ingengabihe y’amarushanwa azakinwa muri uyu mwaka w’imikino, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ruhago mu bihugu bigize CECAFA.



