Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abapolisi 5,746
bakuru(mu mapeti) n’abato, barimo uwari Assistant Commissioner of Police (ACP), Bertin Mutezintare wahawe ipeti rya Commissioner of Police (CP).
CP Mutezintare wagiye avugwa kenshi mu Itangazamakuru, asanzwe kuri ubu ari umuyobozi w’umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda wo gutabara aho rukomeye (Special Intervention Force -SIF).
Abapolisi bakuru 5 bari bafite ipeti rya ACP bazamuwe mu ntera bambikwa ipeti rya CP, mu gihe 10 bari bafite ipeti rya CSP bazamuwe mu ntera bagahabwa irya ACP.
Mu ba Ofisiye bakuru n’abato, 5 bari bafite SSP bambitswe ipeti rya CSP, 94 bari bafite SP bazamuwe kuri SSP, 161 bari bafite CIP bahawe SP, 574 bari bafite IP bambitswe ipeti rya CIP, 17 bari bambaye AIP bambitswe ipeti rya IP.
Muri ba Suzofisiye n’Abapolisi bato bazamuwe mu ntera harimo 282 bavuye kuri S/SGT bakambikwa C/SGT, 763 bavuye kuri SGT bambikwa S/SGT, 1,886 bavuye kuri CPL bambikwa SGT, 1949 bavuye kuri PC bambikwa ipeti rya CPL.
