Perezida Kagame yashimangiye ubuhangange bw’abanyarwanda, banze gucibwamo ibice n’abanyamahanga.
Ubwo yari mu nama nkuru ya 17 y’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Kagame usanzwe ari Chairman w’uyu muryango, yagaragaje ko nta gihugu gifite abaturage beza nk’u Rwanda.
“Aba baturage mureba u Rwanda rufite, sinzi ko hari igihugu gifite abaturage beza nk’abacu. Impamvu ndayikubwira”
“Buriya ahantu ha mbere hananiye abantu bo hanze bashaka kudusenya, bashatse kureba uko bazana mu banyarwanda umwiryanye abaturage barabananira.” Perezida Kagame abwira abanyamuryango 2,200 bari bateraniye muri Intare Arena.
Muri iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025 kandi yatangatijwemo amavugurura mashya arimo gushyiraho Urwego rw’Inararibonye.
Mu yandi mavugurura yakozwe muri uyu muryango harimo Amb.Bazivamo Christophe watorewe kuba Umunyamabanga mukuru asimbuye Gasamagera Wellars wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.




