Abanyarwenya bakaba n’abakinnyi ba filime bavukana, Pattyno, Kembo na Olomide bageze kure urugendo bakora banagaragara imbonankubone kuri YouTube (Live Streaming).
Ni urugendo ruva i Kigali berekeza mu Karere ka Huye, aho bazaca muri Kamonyi, Muhanga, Ruhago, na Nyanza kugeza basoreje i Huye.
Aba bahungu bose basanzwe ari n’abafana b’amakipe akomeye hano mu Rwanda, Pattyno ni umufana wa Police FC, Olomide akaba umufana wa APR FC, naho Kembo na we akaba umufana ukomeye wa Rayon Sports.
SOMA:Ishowspeed yaguze inzu mu Rwanda
Uru rugendo aba basore bari gukora ruje rujya gusa n’urwakozwe n’Umunyamerika IShowSpeed, wazengurutse ibihugu 20 byose agenda agaragaza inzira ze mu buryo bwa Live Streaming kuri YouTube.
Pattyno, Kembo na Olomide nabo mu rugendo bakora bagenda baganira n’abantu mu nzira ku buzima bwabo busanzwe, ndetse biga bakanamenya bimwe mu byanya nyaburanga by’aho bageze.

