Mu ndirimbo “Siba” ya Papa Cyangwe yihenuye ku bamuvugaga iby’uko agenda kuri moto maze ababwira ko wasanga motari atega ari Papa wabo uba ushaka imibereho.
Mu kiganiro uyu muraperi aherutse kugirana na MIE Empire, umunyamakuru yamubwiye ko yishimiye ko yaje yitwaye mu modoka ye.
Papa Cyangwe mu gusubiza yavuze mbere yajyaga ababazwa n’abavugaga ko agenda kuri moto ngo kandi ari icyamamare. Kuri ubu Papa Cyangwe yamaze kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse afite imodoka ye agendamo.
SOMA:Bruce Melodie na Juno Kizigenza nibo bami ba Audiomack i Kigali
Mu buryo bwo kwirema agatima ku bamuvugaga ibi, ngo mu ndirimbo ye “Siba” yabahaye ubutumwa abareka ko ngo wasanga n’abamotari atega ari ba ba Papa wabo.
Imwe mu mirongo ibigaragaza: “Drip father tujya duhura mu kajoro ari ku kamoto, ari kurwana b’akabeho, uwo mu motari byanashoboka ko ari so. Petit yangu aba yaje guhiga ngo ubone pozo (ibyo kurya).”
Uyu muraperi kuri ubu avuga ko yishimira cyane kuba afite imodoka ye agendamo ndetse akaba afite n’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.
