Ikipe y’igihugu AMAVUBI nyuma yo kunyagira ikipe ya Grenada ibitego 4-0 mu mikino ya FIFA Series babyutse bifatanya n’abandi banyarwanda mu gukora umuganda rusange.
Nyuma yo gushimisha abanyarwanda bitewe n’uburyo bitwaye mu kibuga ndetse bakanashimira cyane abanyarwanda baje kubashyigikira kuri ubu abakinnyi b’Amavubi bifatanyije n’abandi banyarwanda mu muganda rusange.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu AMAVUBI biganjemo abakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu ku nshuro ya mbere mu rwego rwo gukomeza gusukura u Rwanda bifatanyije n’abandi baturage mu gukora umuganda rusange ndetse banagaragaza ibyishimo bidasanzwe batewe nicyo gikorwa.
Ikipe y’igihugu AMAVUBI akaba agomba gukina umukino wa nyuma muri FIFA Series kuwa mbere aho igomba gukina n’ikipe ya Estonia.
