Gloria Mukamabano wari umaze imyaka igera ku 9 ari umunyamakuru ukorera RBA cyane kuri Televiziyo Rwanda, yamaze gusezera kuri iyi mirimo.
Gloria wahoze anakora umuziki, yari n’umuyobozi wa shene ya kabiri ya televiziyo Rwanda yibinda cyane ku myidagaduro, KC2.
Uyu mugore yatangiriye gukora umwuga w’itangazamakuru kuri Contact FM avuga amakuru y’Igifaransa, akomereza kuri Radio 10 yakoreye hagati ya 2012-2015, nyuma aza kujya kuri Royal TV yakoreye kugeza mu 2016.
SOMA:Bwiza agiye gufasha abo muri Sweden kwizihiza umunsi w’abagore
Guhera mu mpera za 2016, Gloria Mukamabano yatangiye gukora ikigo cy’Igihugu y’itangazamakuru, cyane mu gusoma amakuru ndetse nyuma aza no kugirwa umuyobozi wa KC2.
Mukamabano wize itumanaho n’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yabaye umuhanzi cyane ko yahoze no mu itsinda Bright girls yari ahuriyemo na Debby console Iradukunda.
