Umuhanzi Mico The Best yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yise “YE YE YE” yafatiye amashusho yayo i Nairobi muri Kenya.
Ubwo yari kuri Live ya TikTok ari kumwe na Bushali uherutse gushyira hanze iyitwa “ZE ZE ZE”, yamubwiye ko na we agiye gushyira hanze iyi ye gusa ngo ibikorwa byabo bisa n’ibyahuriranye ku kwita amazina yisubiramo.
Iyi Live yari iriho n’umuraperi Amag The Black, yahise abwira aba bahanzi bagenzi be ko babiharaye ngo koko habanje na Pom Pom, Ze Ze Ze none ngo haje na Ye Ye Ye.
SOMA:Bruce Melodie yongeye gusobanura uburyo abahanzi ari ingagi
Izi ndirimbo zose zije mu gihe gito zikurikira “POM POM” ya Bruce Melodie nayo izina ryayo ryumvikanamo kwisubiramo.
Ubu buryo buzwi nka “Stylized song title”, bukoreshwa n’abahanzi akenshi iyo bashaka ko ibihangano byabyo byorohera abantu kubifata, kutabyibagirwa vuba, ndetse no korohereza abatumva ururimi nyirizina indirimbo ikozwemo.
