Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye uburyo byagoye umubyeyi we kubyakira ubwo yitabiraga igitaramo umubyeyi we agatungurwa no kubona avugana n’abakobwa bambaye ubusa.
Papa Cyangwe yatangaje uburyo bwambere ajyana n’umubyeyi we mu gitaramo yatunguwe no kubona aziranye n’abakobwa bambaye ubusa akaba ari ibintu byamugoye cyane kuko yumvaga ko aribyo umwana we yirirwamo.
Ibi umuraperi Papa Cyangwe yabitangaje ubwo yarari mu kiganiro ku Isibo Tv aho yatangaje ko umubyeyi we bwambere yagowe no kubona imyambarire y’abakobwa bazaga basuhuza Papa Cyangwe aho yamuhamirije ko agendana n’abakobwa b’indaya.
Papa Cyangwe akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ndetse akaba anaherutse gushyira hanze indirimbo nshyashya.
