Umuhanzikazi Nomina wo muri Botswana yegukanye igihembo cya ‘Best Female Artist in African 2026’ mu bihembo bya Shining Stars Africa Awards.
Nomina ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, ukora injyana nka Afro-Pop, R&B, Soul na Amapiano. Uyu muhanzikazi yavukiye i Plumtree muri Zimbabwe gusa akurira muri Botswana ndetse akaba yaranakoreye umuziki mu bihugu nk’Ubudage.
Nomina nyuma yo kwegukana igihembo yatwariye i Kigali mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2026, yavuze ko yabonye u Rwanda ari igihugu cyiza ndetse azahora yibuka ibihe yahagiriye.
Yagize ati: “Nabonye u Rwanda ari igihugu cyiza. Mu by’ukuri, nzahora nibuka ibihe byiza nagiriye muri iki gihugu ndetse n’iki gihembo nahakuye.”
Mu bihe byatambutse Nomina yagiye yegukana ibihembo mpuzamahanga birimo icy’umuhanzi mpuzamahanga mwiza yatwaye muri RBE Music Awards.
