Myugariro w’ikipe ya APR FC, Niyigena Clement, yamaze gusinyira Al Hilal SC amasezerano y’imyaka itatu azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iyi season.
Gusa amakuru mashya aravuga ko uyu mukinnyi yahinduye icyemezo, aho ashaka kuguma muri APR FC ndetse akaba yaratangiye ibiganiro byo kongera amasezerano muri iyi kipe asanzwe akinira.
Iki cyemezo cyateje impaka kuko Al Hilal SC yo yamaze kugira amasezerano yemewe na Clement, bityo ikaba idashaka kumurekura. Amakuru avuga ko iyi kipe yo muri Sudani yamubwiye ko agomba kubahiriza ibyo yasinyiye.
Ku rundi ruhande, Clement yasabye gusesa ayo masezerano ariko Al Hilal ntirabyemera. Ibi bishobora gutuma ikibazo kijya mu mategeko, cyane ko Al Hilal itegereje kureba niba Clement azongera gusinyira APR FC, kugira ngo ibone impamvu yo kumurega.
Naho APR FC iri mu gihirahiro, kuko idashaka gutakaza umukinnyi wayo ukomeye ariko ikanirinda kwinjira mu makimbirane ashobora kuyigiraho ingaruka.
Ibi byose bishobora kurangira bigiye mu nzego z’umupira w’amaguru nka FIFA, aho hazasuzumwa niba Clement yemerewe gusesa amasezerano cyangwa niba agomba kuyubahiriza.
SOMA : Kapiteni Bizimana Djihad yavuze ku bakinnyi bashya b’ikipe y’igihugu AMAVUBI
