Mu mpera z’icyumweru gishize, hatangiye kuvugwa amakuru akomeye agaragaza ko ibiganiro hagati ya Niyigena Clement na Al Hilal Omdurman yo muri Sudan byamaze kurangira, igisigaye kikaba ari umwanzuro wa nyuma w’ubuyobozi bwa APR FC.
Aya makuru yatangajwe ku Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026 n’umunyamakuru w’Umunya-Sudani Altahir Salih, uzwiho kuba hafi ya Al Hilal SC, wavuze ko impande zombi zamaze kumvikana.
Bivugwa ko abahagarariye Niyigena Clement bakiriye neza icyifuzo cya Al Hilal SC, bakabona ari amahirwe akomeye ku mukinnyi.
Gusa, APR FC ngo yanga kumurekura nubwo asigaje amezi atanu gusa ku masezerano. Si ubwa mbere Clement abuze amahirwe yo kujya hanze, kuko no mu mpeshyi ya 2024 APR FC yanze icyifuzo cya CS Sfaxien yo muri Tunisia, bikamugiraho ingaruka mu mitekerereze.
Amakuru ava hafi ye avuga ko naramuka atarekuwe, azarangiza amasezerano ye ariko ntayongere, ahubwo akazishakira ikipe agendera ubuntu.
Mu gihe APR FC nayo iri mu biganiro byo kongerera amasezerano abakinnyi batandukanye ndetse harimo na Niyigena Clement n’abandi batari bacye.


