Mu buzima bwa buri munsi, hari igihe umuntu ashobora kuvuga ari mu bitotsi atabizi. Urubuga mpuzamahanga rwandika ku buzima Medisite rugaragaza ko iki kibazo kitagomba gutera inkeke kuko kiba gifitanye isano n’imiterere y’imisinzirire y’umuntu, kikitwa somniloquie.
Umuntu urota avuga ashobora gusohora amagambo, interuro, guseka, kurira, gusakuza cyangwa se kuririmba, byose atabigambiriye kandi akaba atabyibuka iyo abyutse.
Ibi ntibibangamira ubuzima bwe bwa buri munsi, kuko akenshi abyuka ameze neza.
Ubushakashatsi bwerekana ko abantu benshi bibabaho nibura rimwe mu buzima, cyane cyane abana, mu gihe ku bantu bakuru bigaragara ku kigero gito.
Somniloquie ishobora guterwa na stress, guhangayika, umunaniro, kubura ibitotsi, kunywa inzoga cyangwa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo kuryama.
Abo bikunze kubaho bagirwa inama yo kuruhuka bihagije, kwirinda inzoga n’ibitera ubwoba mbere yo kuryama, no kugabanya kureba filime ziteye ubwoba nijoro.


