Ngabo Roben wari umwe mu bakozi ba Rayon Sports bashinzwe itangazamakuru ndetse no gucunga imbugankoranyambaga zayo, yatangaje ko yasezeye ku mirimo yakoreraga iyi kipe nyuma y’imyaka itandatu ayikorera mu bihe bitandukanye hagati ya 2018–2020 na 2023–2026.
Muri icyo gihe, yari ashinzwe ibikorwa byo gutangaza amakuru n’itumanaho by’iyi kipe, aho yagize uruhare mu guteza imbere imbuga nkoranyambaga zayo zirimo X, Instagram na YouTube, aho iyi kipe ifite abayakurikira basaga ibihumbi 440.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ngabo yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi ndetse n’abafana ku bufatanye bagiranye mu kazi ke.
Yavuze ko ari urugendo rwamusigiye ubunararibonye n’ishema ryo gukorera imwe mu makipe akomeye mu Rwanda.
Nubwo yasezeye kuri iyi kipe, Ngabo Roben yatangaje ko azakomeza gukora mu bijyanye n’itangazamakuru rya siporo, cyane cyane akibanda ku nshingano ze nk’umunyamakuru ukorera Radio na TV10, aho azakomeza gutanga amakuru ya siporo no gukurikiranira hafi ibikorwa bya Rayon Sports.
SOMA INKURU : Rumaga agiye gutangiza iserukiramuco yise ‘Siga Arts’


