Muzehe Leonidas wakoraga mu kiganiro Isibo Sports kuri ubu yamaze kuba umusimbura wa Ngabo Roben uheruka gusezera nyuma yo guhabwa inshingano nshya muri FERWAFA.
Umunyamakuru Leonidas n’umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda aho yagiye akorera ibyitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Flash Fm kuri ubu akaba yamaze kugirwa umusimbura wa Ngabo Roben kuri Radiotv10.
Nyuma yuko hari hashize iminsi abantu bibaza ushobora kuzasimbura Ngabo Roben mu kiganiro Urukiko rw’imikino kuri Radiotv10 aho hagiye havugwa abantu batandukanye Muzehe Leonidas akaba ariwe wahawe izo nshingano ndetse akaba agomba guhita atangira akazi.
Kuva ku Isibo kwa Muzehe Leonidas ajya kuri Radiotv10 akaba Ari ibintu byababaje abo bakorana nkaho Mutangazaji abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje uko yishimira uburyo bakoranyemo.
