Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yasabye abantu kurekera kugereranya The Ben n’uwo ari we wese.
Yavuze ko uyu muhanzi ari munini cyane kandi akaba n’ikirangirire ku buryo adakwiye kugereranywaho n’ubonetse wese.
Ati”Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b’abanyarwanda muzabireke rwose! The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, utagomba kugereranywa n’undi uwo ari we wese!”
Nduhungirehe kandi yibukije ko umuziki atari umupira w’amaguru ku buryo bisaba gukunda ikipe imwe ukanga Indi. “Umuziki ntabwo ari football, aho ukunda ikipe yawe ugapinga izindi. “
Nduhungirehe abinyujije kuri X Minisitiri Olivier usanzwe uzwiho gushyigikira umuziki nyarwanda, yarengejeho ko nta muhanzi utsinda igitego mugenzi we, ahubwo bose batsindira u Rwanda ibitego.
Ati” Guhanga biravuna, kandi abakunzi b’umuziki bakunda abahanzi benshi, bakabateza imbere.
Nta muhanzi wo mu Rwanda utsinda igitego uwundi, ahubwo bose batsindira igitego u Rwanda, bagatsindira igitego abakunzi babo.”
Nduhungirehe yabivuze asubiza uwari umwandikiye amubwira ko nubwo yumvishe indirimbo za Bruce Melodie cyane muri uyu mwaka, akwiye gutera akajijo no kuri The Ben.
Minisitiri Olivier yagaragaje ko Bruce Melodie ari we muhanzi yumvishe cyane mu 2025 binyuze kuri Spotify, by’umwihariko yumvishe cyane indirimbo “Rosa”.
Iyi ndirimbo iri mu zashimishije cyane Minisitiri, iri kuri alubumu Bruce Melodie yise “Colorful Generation” yashyize hanze mu ntangiririro za 2025, Nduhungirehe ayigura Miliyoni 1Rwf.
The Ben na Bruce Melodie bakomeje kugereranywa, bagiye guhurira mu gitaramo “The New Year Groove” giteganyijwe tariki 01 Mutarama 2026 muri Bk Arena.
3D TV RWANDA yamenye ko amatike yashyizwe hanze tariki 14 Ukuboza, agererewe mu gihe habura iminsi mike. [Kanda hano ugure tike]




1 thought on “Nduhungirehe yasabye abantu kutagereranya The Ben n’uwo ari we wese”