Miss Rwanda 2020, Miss Nishimwe Naomie yahishuye ko yakuze iwabo bamwita “MUBU” kubera kuvuga nk’imbunda iri kurasa.
Iri zina ngo ni iryo yahawe na Se wabaye imyaka myinshi mu gisirikare, biturutse ku kuba yaravutse byihuse kandi akaba avuga yihuta.
Naomie mu gitabo yise “More than a crown” yavuze ko kugeza uyu munsi, bamwe mu muryango bakimwita iri zina “MUBU” wacu iyo bahuye.
Muri iki gitabo kandi Naomie yagaragaje ko yakuriye mu buzima busanzwe bumeze nk’ubw’abandi banyarwanda ku buryo bashoboraga kubura ibyo kurya bakararira isengesho.
Yavuze ko kubona abantu bavuga ko ari umwana wo mu bakire utazi imvune, byamubabazaga ndetse bikamutera agahinda rimwe na rimwe.
Naomie yamuritse iki gitabo ku cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, muri Kigali Convention Center mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.


