Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019 yavuze ko yazinutswe abagabo ku rwego atakifuza ibyo gukunda ahubwo yishakira amafaranga.
Mu kiganiro cyo kuri TikTok yagiranye n’uwitwa Pastor Akim, uyu mugore w’umwana umwe, ubwo bamubwiraga ko Imana imuhaye umugabo yabyamaganiye kure ngo kuko atabishaka na gato.
Ati “Oya… ibintu by’abagabo ba ubinkuye mu bwonko. Ndishakira amafaranga iby’abagabo narabibonye. Narakunze ndakunda ndakunda! ariko aho byangejeje…Narimfuye.”
Muyango kandi avuga ko abantu bamwe bibeshya ko yaba ari we wananiranye mu rushako rwe nyamara atari ko biri.
Yagize ati “Ariko ni ukubona umuntu agenda, sha n’ukuri narimfuye, n’ukuri reka mbabwire, umuntu ngo Muyango w’umusazi, bakabona umugabo witonda, Muyango yarananiranye, yananiye umugabo, yakoze ibi… ariko sha uwababwira, uwabereka agahinda. Kandi n’uwo mugabo aje hano nta kibi yavuga.”
SOMA:Umunsi Mulindahabi yumva Bruce Melodie abandi bamutaye
Ibi bije ‎nyuma y’uko hashize iminsi bivugwa ko Muyango yatandukanye n’umugabo we Kimenyi Yves banabyaranye umwana umwe w’umuhungu.



