Uwase Muyango wizihiza isabukuru ye yasabwe n’abafana ko ku munsi we w’amavuko agomba no gutecyereza kugarukira umugabo we yashenguye umutima.
Ubwo yashyiraga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yiyifuriza isabukuru nziza Muyango abakunzi be bamufashije kumwifurizaL isabukuru nziza gusa banamusaba ko yatecyereza kuba yasubirana n’umukunzi yashenguye umutima.
Kimenyi Yves na Muyango basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore gusa nyuma y’iminsi mike baje gutandukana ibintu byababaje abakunzi babo byanatumye ku munsi Muyango yizihizaho isabukuru ye abafana be bamusaba ko uko aakomeje gukira mu myaka yagakwiye no gutekereza gusubirana n’umugabo we bagakora umuryango uhamye kuko yamuteye agahinda.
Gutandukana kwa Kimenyi Yves na Muyango n’ibintu byabanje kuba ibanga rikomeye gusa nyuma biza kumenyekana ko aba bombi batandukanye nubwo hagati y’impande zombi birinze gutangaza icyatumye batandukana.
