Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 Mutesi yongeye guhembwa nk’umugore w’icyitegererezo muri Afurika mu bihembo bya Shining Stars Africa Awards.
Muri ibi bihembo biheruka gutangirwa i Kigali ku wa 7 Werurwe 2026, Miss Jolly yahebwe mu cyiciro cya “Best Inspirational Woman 2025/26.
Ni icyiciro gihemba umuntu w’igitsina gore yakoze Ibikorwa bishishikariza abandi kugira icyo bigezaho ndetse akaba yarabereye icyitegererezo abandi.
SOMA:Miss Jolly yegukanye ibihembo bitatu muri Zikomo Awards
Mutesi Jolly yagiye yegukana ibi byinshi nk’ibi kuko no mu mwaka ushize yegukanye ibihembo bibiri muri Zikomo Awards, barimo icyo uwagaragaje imideri mu buryo bwihariye ndetse n’igihembo yatwaye nk’uwaranzwe no gukora ibikorwa by’ubugira neza.
