María Sol, mushiki wa Lionel Messi, yahuye n’impanuka ikomeye y’imodoka mbere y’uko akora ubukwe bwe. Abafana n’abavandimwe barababaye cyane, kandi ubu hategerejwe amakuru y’uko ameze.
Mu itangazo ryihutirwa ryatanzwe n’umuryango wa Lionel Messi, María Sol, mushiki we w’umunyamideli n’uwitegura ubukwe, yahuye n’impanuka y’imodoka ikomeye mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru avugwa n’ibinyamakuru byizewe avuga ko María Sol yari mu modoka igihe impanuka yabaye, ariko ntibiramenyekana neza uko ibikomere bye bimeze.
Abavandimwe ba Messi n’umuryango we bakomeje kwifatanya mu gusaba ko yabona ubutabazi bwihuse. Ku mbuga nkoranyambaga, abafana b’uyu mukinnyi w’ikirangirire basohoye ubutumwa bwo kumushigikira no kumwifuriza ko mushiki we yakira vuba.
Iyi nkuru yateje impungenge ku bazakurikirana ubukwe bwe, kuko yari hafi gutangira preparations zose z’uyu munsi wihariye mubuzima bwe .
María Sol azwi mu muryango wa Messi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi n’ubuzima bwe bwa social media.
Abantu benshi bategereje amakuru y’ukuri ku bikomere bye ndetse n’igihe azashobora gusubira mu buzima busanzwe.
