Bamwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports iheruka kugura bigumuye banga gukora imyitozo batarabona umushahara mugihe abandi bakinnyi bo imyitozo yari irimbanyije.

Ibi bibaye nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura umukino w’igikombe cy’amahoro aho muri 1/4 igomba guhura n’ikipe ya Police kuri uyu wa Kane bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports iheruka kugura bakaba banze gukora imyitozo kubera ko batarabona umushahara w’ukwezi kwa kabiri.
Mu bakinnyi banze gukora imyitozo hakaba harimo Ramazani Tshimanga , Yannick Bangala , Ben Aziz Dao ndetse na Bienvenu Vinignou aho ubuyobozi bwari bwabijeje ko bazahembwa kuwa 15 Werurwe bakabona n’agahimbazamusyi ku mukino batsinze City Boyz abandi bakabyemera ariko aba bakinnyi bazanywe n’umutoza Bruno Ferry bakanga kubikozwa
Murenzi Abdallah perezida wa Rayon Sports akaba yasuye abakinnyi aho bose biteguye kuzatsinda uyu mukino usibye abakinnyi bivumbuye bakanga gukora imyitozo ndetse hakiyongeraho na Tambwe Groire na Ndikumana Asouman batazaboneka muri uyu mukino mugihe Abedi Bigirimana we yamaze kugaruka.