Diez Dola yatakagije umukunzi we wamuhojeje amarira mu gihe yari yaheranwe n’agahinda abinyujije mu ndirimbo ye nshya Extra Stamina.
Abinyujije mu ndirimbo ye nshya Extra Stamina Diez Dola yatakagije umukunzi we wamubaye hafi mu gihe yarari mu gahinda gakabije aho abamukunda bose bamukundiraga amafaranga akaza kubona umukunzi w’ukuri.
Mu iyi ndirimbo Diez Dola yumvikanisha uburyo abo bakundanye bose bashakaga abafite amafaranga menshi nyuma akaza kubona umukunda by’ukuri ndetse amwizeza ko mu rugendo rwe rw’urukundo azakora ibishoboka byose akamuhora hafi.
Diez Dola ashyize hanze indirimbo Extra Stamina nyuma y’igihe kitari gito ashyize hanze indirimbo Repete yahuriyemo na Dj Benda imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane.
