Mu mukino waranzwe no kubura ku muriro muri Kigali Pele Stadium ikipe ya APR FC yabashije kubona amanota atatu nyuma yo gutsinda Musanze 2-0 mu mukino wa shampiyona.
Ni umukino wagaragayemo imbogamizi cyane y’umuriro byanatumye umukino uhagarara iminota myinshi bategereje ko ikibazo cyakemuka cyane no gucyemuka umukino urakomeza uza kurangira APR FC itsinze Musanze ibitego 2-0 byatsinzwe na Ronald Ssekiganda na William Togui.
Ni umukino Kandi wagaragayemo Dauda Yousif wari warahawe ibihano akajyanwa mu bato gusa kuri uyu mukino akaba yari yagarutse aho yanabonetse mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.
APR FC ikaba ikomeje kwanikira mukeba wayo Rayon Sports nyuma yo gutsinda Musanze kuri ubu ikaba yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 8 nubwo Rayon sports igifite umukino w’ikirarane izakina kuwa mbere.
