Umuhanzi Christopher Muneza yashyize hanze album ye ya gatatu yise H2O yari imaze imyaka igera kuri itatu itegetejwe na benshi.
Ni album yashyize hanze kuri uyu wa 30 Mutarama 2026 ku munsi uyu muhanzi anizihizaho isabukuru ye y’amavuko nk’uko yari yarabiteguje abakunzi be.
Iyi album igizwe n’indirimbo 9 zirimo “Bring to me” na “To us” zumvikanamo cyane ururimi rw’Icyongereza.
Hariho kandi indirimbo nka “Nzaza” yakoranye na Massamba Intore, “Right Here” yakoranye na Spin na Kivumbi King ndetse na “Party” ari kumwe na Angel Mutoni.
SOMA:Ikote rya Perezida Kagame ryahogoje urubyiruko
Christopher aherutse gutangaza ko yatangiye no kujya acura injyana z’indirimbo ze nka producer, akaba yarahereye ku ndirimbo nka “POZ” iri no kuri iyi album na “Nzakomeza Ntsinde” yakoze mu gihe cy’amatora ya 2024.
Indirimbo zose 9 zigize album H20 (Harnessing 2 Opposites) zingana n’iminota 32.Kuri iyi album ya gatatu Christopher ashyize hanze nyuma ya “Habona” na “Ijuru Rito”, yakoze ku njya zitandukanye zirimo iya Gakondo, R&B azwiho cyane, n’izindi.



