Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegurwa na EAP Rwanda bizagera mu turere turindwi, turimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Kuri iyi nshuro ibi bitaramo bizaba kuva tariki 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama 2026, mu Karere ka Karongi bikazaba ari ubwa mbere bihagaze.
Muri gahunda yo kugeza ibi bitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu, EAP igenda ihindura uturere biberamo.
Mu 2025 ibi bitaramo byageze mu turere twa Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye, Muhanga yasimbuye Rusizi kubera ikibazo cy’aho igitaramo cyari kubera na Rubavu.
SOMA:Bruce Melodie na Juno Kizigenza nibo bami ba Audiomack i Kigali
Abahanzi nka bari barangajwe imbere na King James na Riderman, Bull Dogg, Nel Ngabo, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, na Kivumbi King nibo bataramiraga abitabiriye.
Uyu mwaka abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo ntibaratangazwa gusa, hari amakuru agera kuri 3D TV RWANDA avuga ko nta kabuza Element EleéeH ari umwe mubaza barimo.


