Umuhanzi Mr Kagame niwe watahuye ubuhanga bwa Element Eleeeh, ahita atangira kumukundisha abandi bahanzi nka Bruce Melodie, Social Mulla, ababwira ko bakwiye guha umwanya umwana wari waje mu muziki bagakorana.
Element aganira na IGIHE SPORTS ducyesha iyi nkuru, yavuze ko ubwo yari akinjira muri Country Records yatangiriyemo nk’umuhanzi, yigeze kurambirwa ibyo gutegereza abamukorera indirimbo ahitamo gutangira ibyo kuzikirorera.
Mu gihe Eleéeh yari atangiye ibyo gucura injyana z’umuziki, Mr Kagame ngo yaje kuri situdiyo ya Country Records agiye gukorana na Fazzo gusa abona nk’umwana wari mushya amusaba kumwumvisha ibyo akora.
SOMA:Element na Yago bongeye kuba inshuti
Mr Kagame ngo yahise atungurwa abaza Element niba yarabaye muri Nigeria, ngo kubera ko akora ibintu byaho.
Uyu muhanzi yahise amubwira akunze impano ye bakomeza kugeza Eleeeh agahe Mr Kagame indirimbo ye “Kiliziya” yatumye ahura n’abahanzi nka Bruce Melodie, Social Mulla na Mico The Best.
