Miss Mutesi Jolly muri 2025 yegukanye ibihembo bibiri muri Zikomo Africa and Caribbean Awards zatangiwe i Dar es Salaam muri Tanzania.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, kugeza ubu amaze kwegukana ibihembo bigera kuri bitatu muri rusange muri ibi bya Zikomo.
Mu 2023 mu bihembo byatangiwe muri Zambia, Miss Mutesi Jolly yegukanye igihembo cya “Best Zikomo Motivation Speaker” nk’umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika.
SOMA: Intambara y’amagambo yubuye hagati ya Mutesi Jolly n’umunyamakuru
Mu mwaka ushize wa 2025, Jolly yegukanye ibindi bihembo bibiri muri Zikomo Africa and Caribbean Awards, harimo igihembo cy’umuntu waranzwe n’ibikorwa by’ubugiraneza “Best Zikomo Humanitarian of the Year 2025” muri Afurika y’Iburasirazuba no mu ya majyepfo.
Yegukanye kandi igihembo cy’icyamamare kigaragaza imyambarire neza kurusha abandi “Best Zikomo Fashionable Celebrity of the Year 2025”, ibi bihembo kuri iyi nshuro byatangiye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 17 Ukuboza 2025.
SOMA: Umunsi Naomie yanga kujyana na Prince Kid muri Togo
Jolly kuva yaba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka 10 ishize yakomeje kuba ku ruhembe rw’abakobwa bahanzwe amaso cyane ku mugabane wa Afurika kuruta undi wese waba yaregukanye ikamba rya Miss w’igihugu.



