Irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa ryaherukaga kuba muri 2021 rikegukanwa n’umunyarwandakazi Umunyana Shanitah ntaze guhabwa ibyo yari yasezeranijwe rigiye kongera kugaruka mu isura nshya.
Abategura irushanwa rya Miss East Africa bamaze gutangaza ko iri rushanwa rigiye kugaruka aho basohoye amataliki rizaberaho (1-15 Ugushyingo 2026).
Uretse gutangaza igihe iri rushanwa rizabera ntabwo bigeze bavuga igihugu cyizaryakira. Gusa basabye abakobwa bifuza kuzaryitabira gutangira kwiyandikisha hakiri kare.
Hari hashize imyaka igera kuri itanu iri rushanwa ritaba, muri 2021 ubwo ryaberaga muri Tanzania ryegukanwe na Umunyana Shanitah. Nyuma yo kuritwara hajemo ibibazo byatumye uyu mukobwa atanahembwa nkuko byari biteganyijwe.
Umunyana Shanitah yagombaga guhabwa imodoka yo mu bwoko bwa ‘Nissan X-Trail’, gusa we yaje gusaba ko bamuha amafaranga ahwanyije agaciro n’iyo modoka birangira batayamuhaye nyuma abajyana mu nkiko.
Yagombaga kandi kujya ahabwa umushahara w’ukwezi ungana 1500$ mugihe kingana n’umwaka ariko nayo ntabwo yigeze ayabona.
