MINISPORTS, ku bufatanye na RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse na Atlético Madrid, batangije gahunda nshya yo guhugura abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda, igamije kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu gihugu.
Itsinda ry’abatoza b’inzobere muri Atlético Madrid ryageze mu Rwanda, aho riri gukora amahugurwa n’itoranyirizo ry’abatoza b’Abanyarwanda bazoherezwa muri Espagne kugira ngo bahabwe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwa “Training for Coaches Programme” kigamije kongera ubumenyi bw’abatoza mu bijyanye na tekinike n’imyigishirize y’umupira w’amaguru hashingiwe ku buryo bukurikizwa ku rwego mpuzamahanga, imyitozo yitabiriwe na Jaruna Niyonzima.
Byitezwe ko iyi gahunda izafasha kuzamura ubuhanga bw’abatoza b’Abanyarwanda, bityo bikazanira igihugu umusaruro mu gutegura abakinnyi bashoboye ku rwego rw’Akarere n’Isi.
Iki gikorwa kije mu gihe u Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe ya Atlético Madrid yo guteza imbere no kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’umupira w’amaguru n’ubukerarugendo.
SOMA INKURU : FIFA yifuza kongera amakipe mu gikombe cy’Isi cy’ama-club
