Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashyize umucyo ku kibazo cya monetization gihangayikishije abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda avuga ko ubu batangiye kugikurikirana.
Iki ni ikibazo cyabajijwe n’umuhanzi Bruce Melodie asaba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko nk’abahanzi hamwe n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwitabwaho bagasabirwa ‘Monetization’ kugirango bajye binjiza amafaranga menshi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabigarutseho muri Art Rwanda Ubuhanzi avuga ko ubu ibiganiro babigeze kure.
Ati “Abahanzi baba bakeneye kubona abajyanama bakubaka imbuga nkoranyambaga zabo kugirango birusheho kubatunga hamwe n’imiryango yabo. Hejuru y’uko umuntu agira impano ye bwite baba bakeneye ko na leta ibafasha kugirango bige uko babyaza amafaranga impano zabo.”
Akomeza avuga ko binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abahanzi bizatanga igisubizo – Ku bijyanye na monetization yagize ati ” Nababwira ko ubu tubigeze kure mu minsi iri imbere tuzabatangariza igisubizo cyiza cyaho bigeze.”
Inkuru bifitanye isano : https://plum-gnat-877277.hostingersite.com/hakenewe-miliyari-nyinshi-ngo-ikibazo-melodie-yatuye-perezida-kagame-gikemuke/
