Umuhanzi Mico The Best kuri ubu yageneye ubutumwa abakomeje kumugira inama y’uburyo yakoresha umutungo we ndetse anabibutsa ko we mu buzima adateze kuziyima.

Mico The Best yibasiye abakomeje kwibaza ukuntu umuntu yagura imodoka ataragura inzu abasubiza ko mu buzima bwe adateze kwiyima uretse no kugura imodoka imwe icyamuha n’andi mafaranga akagura n’izindi.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ikibazo impamvu umuntu ashobora kugura imodoka ataragura inzu nawe abasubiza adashidikanya ko umuntu azapfa bityo rero nta mpamvu yo kwiyima ko usibye kuba yaraguze imodoka imwe n’uwamuha Andi mafaranga yagura indi modoka.
Mico The Best akaba ari ukmuhanzi ukunzwe cyane ndetse akaba afatwa nk’umwe mu bahanzi bashyize ibuye ry’ifatizo ku muziki Nyarwanda dore ko ari umwe mu bahanzi bawumazemo igihe kirekire.