Nshimiyimana Clement uzwi nka Kina Beat ni umwe mu bacura injyana z’umuziki (Producer) bihariye ku gukora injyana za Hip-hop by’umwihariko izayikomotseho nka Drill.
Mu myaka irenga itanu ishize Kina ahuje ibitekerezo na Pro Zed bafashije abahanzi nyarwanda gutangira gukora ‘Drill Music’ yari igezweho mu bihugu nk’u Bwongereza, Ghana, n’ahandi.
Kina Beat w’imyaka 29 niwe wakoze indirimbo nka “Vayo” ya Ish Kevin, “Tugendee” ari kumwe na Bruce The 1st, “BIBI” ya B-Threy, “Ibitambo” ya Logan Joe, Kenny K-Shot na Ish Kevin, “Mood” ya Bulldog na B-Threy, “Yaraje” ya Juno Kizigenza, kugeza kuri “Treasure” ya Logan Joe iheruka vuba, n’izindi.
Atangira gukora iyi njyana, Kina Beat avuga ko byatangiye Pro Zed ayikora hanyuma Ish Kevin akaza kubaza Kina niba bayikoraho, bahita batangira kuyigerageza uko.
SOMA:Kenny Sol na Ish Kevin bibasiye abakobwa batamazwa n’indimi
Aganira na The New Times yaragize ati “Pro Zed yakoraga ‘beats’ za ‘drill’, icyo gihe yari itaragera mu Rwanda, ayiha Ish Kevin nawe araza arayinyumvisha arambwira ati ‘iyi njyana murumva imeze ite, ndumubwira nti ibintu ni bizima.
Tuba tuyinjiyemo turagerageza indirimbo ya mbere abantu baba barayikunze, iya mbere navuga ko yamenyekanye cyane ni Vayo ya Ish Kevin.”
Kina Beat avuga ko ubusanzwe yavukiye mu Karere ka Huye, gusa nyuma yo gusoza amashuri bitewe n’uko yajyaga yimenyereza gukora imiziki yaje kubitangira nk’akazi aza i Kigali.
